Ibinyamakuru byo muri RDC bivuga ko umubare nyawo w’abahitanywe n’iki gitero utaramenyekana, icyakora bavuga ko benshi bashobora kuba baburiyemo ubuzima.
Guverinoma ya Congo yatangaje ko umutwe wa ADF ari wo ukekwaho kugaba icyo gitero, cyabaye mu masaha y’igitondo abakiristu barimo gusenga.
Igisirikare cya Congo (FARDC) cyasabye abaturage ba Kasindi kwirinda guhagarara ahantu mu matsinda mu rwego rwo kwirinda ko hagira ikindi gikorwa cy’iterabwoba kiba.
Leta yatangaje ko inzego z’ubutabazi zahise zihagera kugira ngo abakomeretse bahabwe ubuvuzi.
Igitero cyabereye mu gace kegereye umupaka wa Uganda na RDC, ahazwi nk’indiri y’abarwanyi b’umutwe wa ADF, ugizwe n’abakomoka muri Uganda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!