00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Ibitero bibiri bya ADF byaguyemo abantu batandatu barimo n’umusirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Nibura abantu umunani barimo n’umusirikare biciwe mu bitero bibiri byabereye muri Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bitero bivugwa ko byagabwe n’umutwe wa ADF wigabije Komine ya Bulongo muri Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Igitero kimwe bivugwa ko cyagabwe mu ntangiriro z’iki Cyumweru kikagwamo abagore bane n’abagabo babiri.

Ku rundi ruhande, muri Kivu y’Amajyepfo, Igisirikare cyatangaje ko abantu babiri barimo umucuruzi ndetse n’umusirikare bishwe ku wa Kabiri mu gitero cyagabwe ku modoka rusange itwara abagenzi.

Muri icyo gitero, ngo abo barwanyi bafashe uwo mucuruzi bamwambura agakapu yari atwayemo amafaranga mu gihe umusirikare we wari muri iyo modoka akaza kwicwa, icyo gihe nta mbunda yari afite.

Abandi bagenzi ntacyo babaye, gusa bivugwa ko umushoferi we yashimuswe.

Umutwe wa ADF bivugwa ko umaze kwica abasivile barenga 6000 kuva mu 2013. Urimo abarwanyi bafite inkomoko muri Uganda.

ADF yashinjwe kwica abantu batandatu barimo n'umusirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .