RDC: Hemejwe itegeko rica intege Perezida Kabila wahoze ku butegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Mutarama 2021 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruherutse gutesha agaciro ingingo yavugaga ko abadepite bagengwa n’amashyaka baturukamo, bivuze ko igihe bavuye mu ishyaka batorewemo cyangwa bahagaritswe, bahita batakaza umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Itegeko ryasohotse tariki 15 Mutarama rivuga ko umudepite ahagarariye abaturage, bityo ko ishyaka nta bubasha rifite ku kuba yava ku mwanya cyangwa kuwugumaho igihe ntacyo yakoze kigenwa n’amategeko.

Ni ingingo yaje gukoma mu nkokora no guca intege Joseph Kabila wahoze ari Perezida nyuma y’imigambi impuzamashyaka ye FCC yari ifite yo kwirukana abadepite baherutse kujya mu Ihuriro rishya rya Perezida Felix Tshisekedi rizwi nka Union Sacrée.

Ihuriro rya Tshisekedi rigamije kwigarurira abadepite b’amashyaka atandukanye mu Nteko kugira ngo agire ubwiganze buzatuma imishinga ya Guverinoma ye itambuka.

Itegeko rishya ry’Urukiko rw’Ikirenga rivuze ko nta mudepite uzajya utakaza umwanya kuko yashwanye cyangwa yavuye mu ishyaka.

Urukiko rwavuze ko umudepite atorwa n’abaturage kandi ari na bo ahagarariye bityo ko kwirukanwa kuko yahinduye ishyaka cyangwa yarivuyemo bitubahirije Itegeko Nshinga.

Bibaye mu gihe hashize iminsi Perezida Tshisekedi ashyizeho Senateri Modeste Bahati Lukwebo ngo amwigire uburyo Union Sacrée yabona abayoboke mu Nteko Ishinga Amategeko. Modeste Bahati Lukwebo yahoze mu Ihuriro FCC ariko aherutse kurivamo ajya mu rya Tshisekedi. Yahawe iminsi 30 ishobora kongerwa rimwe, akaba yatanze raporo igaragaza uburyo ihuriro rishya rizakora.

Umwuka mubi hagati ya Tshisekedi na Kabila wigeze kuyobora icyo gihugu watangiye kuba mubi mu mwaka ushize. Ibyemezo byinshi byafatwaga na Guverinoma ya Tshisekedi byabuzwaga gutambuka mu Nteko kuko Kabila yari afitemo ubwiganze.

Kabila n’ihuriro rye bashinja Tshisekedi gukora ibitandukanye n’ibyo bemeranyije ubwo Tshisekedi yafataga ubutegetsi mu 2018. Bavugaga ko asigaye akora ibintu rwihishwa atagishije inama.

Hashize iminsi hari umwuka mubi hagati ya Kabila na Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .