Iyi mirambo yatahuwe hafi n’Umugezi wa Ituri mu gace ka Irumu mu Ntara ya Ituri bikekwa ko ari iy’abaturage bagiye bicwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka gace.
Umuyobozi w’Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge muri aka gace, David Beiza yavuze ko abarwanyi b’umutwe wa ADF urwanya Leta ya Uganda ari bo bashobora kuba barishe aba bantu kuko ariwo urangwa n’ibi bikorwa byo guca abantu imitwe.
Uyu mutwe wa ADF ukekwaho kuba inyuma y’iki gikorwa muri Gicurasi 2022 wagabye igitero mu gace ka Irumu kigwamo abantu 20.
Dieudonne Malangay utuye muri aka gace yabwiye Ibiro Ntaramakuru, AFP ko batabashije kumenya imyirondoro y’aba bantu bishwe kuko iyi mirambo yatahuwe yaratangiye kwangirika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!