RDC: Hafashwe imfungwa 33 mu zisaga igihumbi zatorotse gereza

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze gufata imfungwa 33, mu mfungwa zisaga 1300 ziherutse gutoroka gereza ya Kabangbayi, mu mujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi w’iyo gereza Tsongo Makelele yatangaje ko mu bafashwe harimo abasirikare bane n’abaturage basanzwe 29.

Kuwa Mbere tariki 19 Ukwakira nibwo imfungwa 1335 zatorotse iyo gereza nyuma yo kugabwaho igitero n’umutwe w’inyeshyamba za ADF.

Kugeza ubu muri gereza ya Kabangbayi hasigayemo imfungwa 148, mu gihe mbere y’igitero habarizwaga imfungwa 1 457 nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Kuri uyu wa Gatatu kandi hatawe muri yombi abasirikare babiri bakuru n’umupolisi umwe bashinjwa gutuma imfungwa zitoroka, kuko ubwo umwanzi yagabaga igitero kuri gereza, bahunze aho guhangana na we.

Abo basirikare n’umupolisi nibo bari bayoboye abasirikare bato 35 n’abapolisi icyenda bari bari ku burinzi ubwo gereza yagabwaho igitero.

Imfungwa zisaga 1300 zatorotse gereza ya Kabangbayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .