RDC: Habaye imirwano na Maï-Maï, inka zisaga 600 z’abanyamulenge ziribwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Kanama 2020 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Inyeshyamba za Maï-Maï mu gace ka Mulima, muri Kivu y’Amajyapfoe zimaze iminsi ziri mu mirwano n’umutwe w’abanyamulenge ugamije kwirengera “Twiraneho’, aho hibwe inka zisaga 600 z’abaturage, abandi bakava mu byabo.

Iyi mirwano Radio Okapi ivuga ko yatangiye tariki 8 Kanama muri segiteri ya Mutambala mu bilometero 90 mu burengerazuba bw’Umujyi wa Baraka, mu bice by’imisozi miremire.

Muri Mulima honyine, inka 600 zaribwe muri yo mirwano, bikaba bikekwa ko ari inyeshyamba za Maï-Maï zazibye.

Umutwe wa Twirwaneho wagerageje guhangana n’izo nyeshyamba ngo zitabasha kwiba izo nka ariko biba iby’ubusa.

Umuvugizi w’ibikorwa by’igisirikare cya Congo byo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyepfo, Capt Dieudonné Kasereka, yavuze ko ku Cyumweru tariki 9 Kanama hari abandi borozi baguwe gitumo n’inyeshyamba za Maï-Maï Ebuela Kibukila Mtetezi zikabafatira mu gace ka Mulima ubwo bari bagiye mu misozi miremire ya Minembwe.

Uwo muvugizi yavuze ko ingabo za Leta arizo zatabaye zigahagarika icyo gitero, abaturage bakarekurwa igisirikare cya Leta kirabeherekeza kibageza mu Minembwe.

Umuyobozi wa komine ya Minembwe, Gady Mukiza, yavuze ko inyeshyamba za Maï-Maï Ebuela Kibukila Mtetezi zahise zihungira ahitwa Kilumbi. Mu nka izo nyeshyamba zari zanyaze, hagarujwemo zimwe.

Bamwe mu bagize umutwe wa Twirwaneho bakomeje ibikorwa byo gushakisha izindi nka zitaraboneka.

Ntabwo hatangajwe niba hari abaguye cyangwa bakomerekeye muri ubwo bugizi bwa nabi.

Inka z'abanyamulenge zisaga 600 zibiwe mu mirwano yahuje Twirwaneho na Maï-Maï

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .