Ku wa Mbere tariki 31 Kanama 2020 nibwo ku mbuga zitandukanye hakwirakwijwe amakuru ko hari igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu ijoro, bafata ku ngufu abakobwa benshi bari mu buryamo bwabo, bategereje ibizamini muri icyo gitondo, mu gace ka Isiro.
Ni mu gihe amashuri yari yongeye gufungurwa, nyuma y’igihe afunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.
Minisitiri Ushinzwe amashuri abanza, ayisumbuye, imyuga, uburinganire, umuryango n’abana, mu Ntara ya Haut-Uelé, Françoise Azaro, yasohoye itangazo avuga ko ibyo bikorwa bitabaye ku rwego abantu babikwirakwijeho.
Rivuga ko ahagana saa sita z’ijoro ku wa 30 Kanama, abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye baturutse i Rungu muri kilometero 67 uvuye mu Mujyi wa Isiro, bari bacumbikiwe ahantu bategereje gukora ibizamini, baterwa n’abantu batamenyekanye, babiba amatelefoni, amafaranga n’ibindi bintu by’igiciro bari bafite.
Yakomeje ati "Muri icyo gihe, umunyeshuri umwe yatangaje ko yafashwe ku ngufu."
Nyuma yo kumenyeshwa n’imiryango itari iya leta, Guverinoma yatanze amabwiriza ku ishami rya Polisi rishinzwe gukurikirana ibibazo by’abana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Isiro, ngo bakurikirana icyo kibazo.
Yakomeje ati "Aho byabereye hahise hagezwa uburyo bwo gutanga ubufasha mu mitekerereze, ubuvuzi no gufasha mu bijyanye n’ubutabera. Mu gitondo kuri uyu wa 31 Kanama 2020, uwahohotewe na bagenzi be bakoze neza ikizamini cyabo."
Guverinoma y’Intara ya Haut-Uélé yamaganye ubwo bugizi bwa nabi, yemeza ko hashyizweho uburyo bwo gushakisha ababigizemo uruhare kugira ngo bakurikiranwe, bashyikirizwe ubutabera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!