00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Inyama ziva mu Rwanda no mu Burundi zakumiriwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 June 2022 saa 08:19
Yasuwe :

Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo yashyizeho amabwiriza akumira ubucuruzi bw’inyama ziva mu Rwanda no mu Burundi, kuri uyu wa 11 Kamena 2022.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho u Burundi bwemeje ku mugaragaro ko inka zo muri iki gihugu zinjiwemo n’indwara y’ubuganga (Rift valley fever).

Umuyobozi ushinzwe uburobyi, ubuhinzi n’ubworozi muri iyi ntara, Vincent Muhigirwa Sangwa, yagize ati “Guverinoma y’u Burundi yabishyize ku mugaragaro ni yo mpamvu natwe twashatse kubimenyesha abaturage. Mu ngamba twafashe harimo mbere na mbere gukumira inyama ziva mu bihugu by’abaturanyi kubera ko tutazi uburyo ayo matungo aba yabazwe.”

Nubwo kugeza ubu bigoye kwemeza ko hari inka yaba yaragaragaweho n’ubuganga muri Kivu y’Amajyepfo, uyu muyobozi yavuze ko bitabuza ko leta ifata ingamba zigamije gukumira ko iyo ndwara ikwirakwira muri Kivu y’Amajyepfo.

Ati “Ni indwara itagira imiti, igikorwa ni ugukumira.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .