Minisitiri w’Imari, Nicolas Kazadi, yatangaje ko izi ari impinduka zakozwe mu ngengo y’imari ya 2023, by’umwihariko ku mafaranga y’ishimwe agenerwa abahoze ari abakuru b’igihugu cya RDC, abahoze ari abayobozi b’ingabo n’abandi.
Yagize ati "Byagabanyijwe mu buryo budasanzwe. Uyu munsi uwahoze ari Perezida wa Repubulika azajya ahabwa 75% by’amafaranga ahabwa Perezida uri mu kazi agera ku 17,000 by’amadolari ya Amerika".
Nk’uko Televiziyo y’Igihugu, RTNC, yabitangaje, Kazadi yakomeje avuga ko Perezida uri mu kazi afata umushahara mbumbe uri munsi y’uwa Minisitiri w’Intebe.
Yakomeje avuga ko aka kayabo kiyongeraho n’ibindi birimo umutekano, imodoka, amatike y’indege n’ibindi.
Izi mpinduka kandi zirareba ba Minisitiri b’imari, abayobozi b’ibigo bya leta, ba Perezida b’inteko ishinga amategeko, aba Sena, na Minisitiri w’Intebe.
Ubusanzwe Perezida ucyuye igihe wa RDC yahabwaga ibihumbi 680 by’amadolari buri kwezi nk’uko itegeko ryabigenaga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!