Amakuru dukesha The Nation avuga ko ibi byabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu Ntara ya Kivu y’Epfo hafi n’Umugezi wa Ruzizi.
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri aka gace avuga ko aba bana bari biriwe bahiga inyoni ariko biza kurangira baguye kuri iyi grenade batangira kuyikinisha kuko batari bamenye icyo aricyo.
Nyuma y’igihe gito bakinisha iyi grenade ngo yahise iturika ihitana umwana w’umukobwa w’imyaka itatu mu gihe mugenzi we w’umuhungu w’imyaka 11 we yapfuye nyuma yagejejwe kwa muganga.
Uretse aba bana bapfuye iyi grenade yakomerekeje n’abandi bantu batatu bari aho hafi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!