Ibihe bidasanzwe byashyizweho kuva muri Gicurasi 2021 mu rwego rwo gushaka uko umutekano wakongera kugarurwa muri izi ntara zombi ari na bwo hashyirwagaho ubuyobozi bwa gisirikare.
Perezida Tshisekedi yabyongereyeho iminsi 15 uhereye ku wa 19 Mutarama 2022, itangazo rikaba ryaciye kuri radio na televiziyo by’igihugu.
Iri tegeko rije rikurikira ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 14 Mutarama 2022 ikaba ari yo yemeje ko ibihe bidasanzwe mu Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru byongerwaho iminsi 15.
Ubwiyongere bw’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro n’imirwano hagati y’amoko by’umwihariko mu bice byegereye umupaka wa DR Congo na Uganda, byakunze kwicirwamo abantu benshi.
Muri Kivu ya Ruguru na Ituri, ibitero by’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Uganda, bivugwa ko ari byo byiciwemo abantu benshi cyane.
Mu mpera z’umwaka ushize ingabo za Uganda zemerewe kwinjira ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufatanya n’ingabo z’iki gihugu kurwanya umutwe wa ADF.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!