00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: FARDC yakozanyijeho na Wazalendo abasivili bane bahasiga ubuzima

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 September 2024 saa 12:38
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo bamwe mu bagize Igisirikare cya FARDC bakozanyijeho n’Umutwe wa Wazalendo muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Epfo, abaturage bane bakicirwa muri uko gushyamirana mu gihe abandi umunani bahakomerekeye.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivili muri Kalehe, Delphin Bilimbi, yavuze ko abasirikare ba FARDC bo mu Mutwe uzwi nka Satani ari bo bishe aba baturage.

Yavuze ko ibi byabaye ubwo bari bari kwimurwa bavanwa muri Kibumba na Kalungu berekeza Kavumu na Lumbishi.

Ubwo aba basirikare ba FARDC bagendaga, banyuze muri Santere ya Numbi muri Sheferi ya Buhavu, barasana na Wazalendo amasasu menshi cyane, bituma hari abasivili bahasiga ubuzima n’abandi barakomereka.

Aba basivili bakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Numbi.

Umuyobozi w’ibi bitaro, Nsengiyumva Ismael, yavuze ko batanyuzwe cyane no kuba muri ubu bushyamirane hari n’amasasu yaguye muri ibi bitaro.

Bamwe mu baturage batuye muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Epfo, barasaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza imbere y’ubutabera abasirikare bayo bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abasivili bo muri iyo teritwari.

Uretse ubu bushamirane, abaturage batuye muri iyi Teritwari bavuga ko bahangayikishijwe n’umutekano muke, aho bavuga ko iyo abantu batishwe, benshi bashimutwa cyangwa bagafatwa ku ngufu ngo dore ko hari n’umubyeyi uherutse gutwikirwa hamwe n’umwana we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .