00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Denis Kadima yagizwe umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora biteza umwiryane

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Denis Kadima w’imyaka 60 uvugwaho kuba inshuti ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI) biteza umwiryane mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yemeje uyu mugabo nk’umuyobozi ba CENI ikora n’andi mavugurura mu buyobozi bw’iyi Komisiyo itegerejweho gutegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2023.

Kadima ntabwo yishimiwe n’abatavuga rumwe na Leta ndetse na Kiliziya Gatolika, kuko afatwa nk’umwe mu nkoramutima za Tshisekedi.

Inteko yemeje kandi abandi 11 bagize CENI muri 15 bazaba bagize iyo Komisiyo. Hari indi myanya itatu yari igenewe abatavuga rumwe na Leta ariko banze gutanga abakandida mu kwinubira abagize iyo Komisiyo.

Itorwa rya Kadima kandi ryamaganwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo mu mpuzamashyaka FCC ishyigikiye Joseph Kabila, abo mu ishyaka Lamuka ndetse n’abayoboke ba Katumbi Moise.

Umuyobozi w’ishyaka rya Katumbi, Dieudonné Bolengetenge, yagize ati “Ntabwo twese twemeranya kuri uyu muyobozi. Habayeho gutekinika, ruswa no kwiba. Iki gikorwa (cyo kugira Kadima umuyobozi wa CENI) cyiswe kumwemeza ni icy’ubunyamaswa. Ni bintu tutabonera izina.”

Félix Kabange Numbi, umwe mu bayoboke ba Kabila we yagize ati “Turahamagarira abanye-Congo kugira icyo bakora kuko aba (abagizwe abayobozi muri CENI) aribo bafite matora ya 2023 mu biganza byabo, dushobora kubakuraho. Turasaba ko habaho amatora (y’abayobozi ba CENI) ku rwego rw’igihugu.”

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko kuba CENI yajyamo abantu ba Tshisekedi, bimuha amahirwe ko naramuka yongeye kwiyamamaza mu 2023 ashobora gutorwa mu buryo bworoshye.

Denis Kadima yemejwe nk'umuyobozi wa Komisiyo y'Amatora ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .