Umuyobozi w’umudugudu iki gitero cyagabwemo, Jean Marie Mateso, yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 16 Nzeri 2024 ahagana saa sita z’ijoro abantu bitwaje intwaro binjiye muri teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri bakica abantu 10 bakomoka mu miryango ibiri.
Mateso, yatangaje ko babishe babakase imitwe n’imibiri yabo igashinyagurirwa, ibi bikaba byatumye abatuye muri ako gace bagira ubwoba bwinshi, bavuga ko isaha n’isaha aba barwanyi bashobora kugaruka.
Ubu bwicanyi bwabereye hafi y’ikigo cy’ingabo za Leta ya Congo, FARDC.
Umutwe wa CODECO [Coopérative pour le développement du Congo], ni umwe mu yakomeje kwica abaturage benshi muri Ituri, washinzwe witwa ko ari koperative igamije guteza imbere Congo. Mu bihe bitandukanye CODECO yagiye ihangana n’ingabo za leta, FARDC.
Ubu bwicanyi bubaye hashize igihe gito Umuryango w’Abibumbye ushinjije uyu mutwe kugaba ibitero ku borozi b’Abahema, bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko muntu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!