Bivuze ko ku mafaranga Perezidansi yagombaga gukoresha muri ayo mezi, hiyongereyeho andi angana na 40 %.
Ubusanzwe miliyoni 90 z’amadolari nizo byari biteganyijwe ko zikoreshwa mu mezi atanu ya mbere ya 2022 nkuko byatangajwe n’Ikinyamakuru Politico.
Ni ibintu byarakaje benshi mu banye-Congo ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe ingabo z’icyo gihugu zimaze iminsi zitaka kubura ibikoresho bihagije byo guhangana n’umutwe wa M23 wubuye ibitero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nka Perezidansi y’u Bufaransa, mu mwaka wa 2020 yakoresheje agera kuri miliyoni 116 z’amadolari ku mwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!