Akanama k’Umutekano ka Loni kemeje ko Monusco yongererwa umwaka, nyuma y’uko igihe yari yahawe kuguma muri Congo kirangiye tariki 20 Ukuboza 2023.
Abanye-Congo benshi ntibumva impamvu Monusco yaguma muri icyo gihugu nyamara mu myaka 22 ihamaze ubugizi bwa nabi n’imitwe yitwaje intwaro byararushijeho kwiyongera.
Abo baturage nibo bigabije imihanda muri Nyakanga uyu mwaka bamagana Monusco, bavuga ko ntacyo ifasha ngo umutekano mu Burasirazuba ugaruke.
Africa News yatangaje ko kongerera Monusco igihe ntaho bitaniye no kubongerera ububabare.
Kasereka Alutani yagize ati “Kongerera Monusco igihe ni ukutwongerera ububabare kuko ubwo twigaragambyaga hari abapfuye, kugeza ubu abandi baracyari muri gereza.”
Mugenzi we Georges Yalala yavuze ko kongerera Monusco igihe ntacyo bimaze kuko ibyo itabashije gukora mu myaka 22 idashobora kubikora mu mwaka umwe.
Guverinoma ya Congo ivuga ko Monusco izava muri icyo gihugu bitarenze 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!