Abafashwe barimo uwitwa Jules Kalubi Mbuyamba wafatwaga nk’umuyobozi w’urwo rubyiruko i Kinshasa, aho bamaze iminsi bazenguruka imihanda itandukanye y’i Kinshasa bahiga uvuga Ikinyarwanda ngo bamuhitane, nyuma y’imirwano yahuje igisirikare cyabo FARDC n’umutwe wa M23.
Umuyobozi wa Polisi i Kinshasa, Sylvano Kasongo, yatangaje ko abo basore bagiye gushyikirizwa ubutabera kubera imvugo n’ibikorwa by’urwango rushingiye ku moko rushobora guteza umutekano muke mu gihugu.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo basore bafashwe bicajwe hasi, bambaye amapingu.
Jules Kalubi Mbuyamba uri mu bafashwe yavuze ko yarenganyijwe kuko ibyo yakoraga byose byari mu nyungu z’ishyaka riri ku butegetsi ndetse no gushakisha amafaranga yo gufasha ingabo ziri ku rugamba.
Nyuma y’aho hadukiye imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, Leta y’icyo gihugu yijunditse u Rwanda ko ruri inyuma y’umutwe wa M23 mu kuwutera inkunga, icyakora rwo rurabihakana ahubwo rushinja icyo gihugu cyo mu Burengerazuba kururasaho no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Muri Congo hahise haduka imyigaragambyo n’imvugo zibasiye abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu, aho bamwe bakomeje kwicwa abandi bakagirirwa nabi bazira kugirana isano n’u Rwanda.
Loni iherutse kugaragaza impungenge ku myitwarire y’Abanye-Congo n’uburyo Leta y’icyo gihugu ikomeje kuruca ikarumira kuri urwo rwango rukomeje gututumba, rushobora kuvamo ubugizi bwa nabi nka Jenoside.
Mon Dieu ou va t-on avec regime #Udps? Ils se permettent en plein #Kinshasa de faire de filtrage machette à la main(la chasse aux rwandais) com si ns étions dans une guérilla sous l'œil impuissant de la police. #nonalastigmatisation #stopxenophobia @UEuropenne @UEenRDC @hrw_fr pic.twitter.com/XLjJrSHX2V
— malanga djo (@bikeko) June 19, 2022
#RDC: Jules Kalubi, un des animateurs des parlements debout de l’UDPS, a été arrêté. Il est poursuivi pour « incitation à la haine tribale à travers les réseaux sociaux». Il était vu dans des vidéos appelant à aller chercher des « infiltrés rwandais » (Reportage) pic.twitter.com/GVoXQJ5vz9
— Stanis Bujakera Tshiamala (@StanysBujakera) June 22, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!