00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Bahagaritse imyigaragambyo nyuma yo kwizezwa ko igisirikare kigiye kwisubiza Bunagana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 08:57
Yasuwe :

Nyuma yo guhabwa icyizere n’ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, sosiyete sivile muri Rutshuru yahagaritse imyigaragambyo kuri uyu wa 24 Nzeri yari yatewe n’uburakari bw’uko Umujyi wa Bunagana umaze igihe mu maboko y’inyeshyamba za M23.

Iyo myigaragambyo yahagaze nyuma y’aho komanda wa Sokola2, Gen. de Brigade Clement Bitangalo yijeje abari bayitabiriye ko mu gihe gito Bunagana izaba yambuwe inyeshyamba za M23.

Ibikorwa bitandukanye birimo iby’amashuri no kwishyura imisoro byarahagaze muri Bunagana. Ubuyobozi bwa sosiyete sivile bwatangaje ko ibiganiro bwayo n’igisirikare cy’igihugu byabaye kuri uyu wa Gatanu ikaba ari yo mpamvu kuri uyu munsi ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri nta myigaragambyo iteganyijwe.

Gen. Clément Bitangalo ngo yababwiye ko ibintu byose biri gushyirwa ku murongo ku buryo ibice byose byigaruriwe na M23 bizakurwa mu maboko yayo ariko ntiyavuze umunsi bizba byakozwe.

Nyuma y’icyo cyizere nibwo imyigaragambyo yahise ihagarikwa. Yari yateguwe na sosiyete sivile ya Rutshuru n’abahagarariye abavanywe mu byabo n’intambara, ku wa 22 na 23 Nzeri hasabwa ko Bunagana isubizwa mu maboko y’igisirikare cya leta.

Umupaka wa BUnagana wafashwe na M23 ku wa 13 Kamena uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .