00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Antony Blinken yagarutse ku bya raporo ya Loni ishinja u Rwanda gushyigikira M23

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2022 saa 11:06
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe n’amakuru yatangajwe muri raporo y’umuryango w’Abibumbye agaragaza ko u Rwanda rwateye inkunga inyeshyamba za M23.

Ni amagambo yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ubwo yari akimara kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kanama 2022 nk’uko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye.

Yagize ati “Duhangayikishijwe n’iyo raporo y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko u Rwanda rwateye inkunga M23 kandi turahamagarira impande zose guhagarika ibikorwa byo gushyigikira umutwe uwo ari wo wose ushaka kuzana intambara.”

Inkuru yanditswe na Radio Okapi igaragaza ko Blinken yasabye M23 ubwayo kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro guhagarika ibikorwa byayo bihungabanya umutekano no gushyira intwaro hasi ikubahiriza gahunda z’ibiganiro.

Antony Blinken yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gushyigikira gahunda z’ibiganiro n’ubuhuza byatangijwe kugira ngo ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bihagarare.

Ati “Turashaka ko izi mvururu mu Burasirazuba bwa Congo zihagarara. Twubaha ubusugire bwa RDC.”

Blinken yavuze ko ikibazo cya raporo ishinjwa u Rwanda gutera inkunga M23 ari buze kukiganiraho na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu nk’uko urubuga 7 sur 7 cd rwabyanditse.

Ati “Ntabwo twatera umugongo iki kibazo. Amerika ishobora gushyigikira ubuhuza bwatangijwe na Kenya na Angola. Nta gushidikanya turabiganiraho na Perezida Kagame, nzahura na we mu Rwanda."

Blinken yageze muri RDC avuye muri Afurika y’Epfo, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije, Christophe Lutundula. Nyuma yagiranye ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi. Biteganyijwe ko ari bukomereze uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu.

Antony Blinken na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula mu kiganiro n'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .