Yahamagariye imitwe yose yitwaje intwaro muri Congo kubahiriza gahunda yo gushyira intwaro hasi no gusubira mu buzima busanzwe ndetse igahita isubira mu bihugu yaturutsemo.
Antonio Guterres yavuze ko azatanga umusanzu muri gahunda z’ibihugu ndetse n’imiryango y’akarere zigamije kugarura amahoro n’ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere k’ibiyaga bigari cyane cyane binyuze mu biganiro bya Nairobi n’umwiherero w’abakuru b’ibihugu uteganyijwe uyu munsi.
Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, Antonio Guterres yashimye umuhate wa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta mu gushaka uko aka karere kagira umutekano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!