RDC: Amerika yafatiye ibihano abayobozi batatu kubera amatora yavuyemo intsinzi ya Tshisekedi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Werurwe 2019 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Leta zunze Ubumwe za Amerika zashyiriyeho ibihano abayobozi batatu ba Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI),kubera amanyanga bakoze mu matora yo mu Ukuboza yasize Felix Tshisekedi atorewe kuyobora igihugu.

Aba bayobozi barimo; Perezida wa CENI, Corneille Yobeluo Nangaa, Visi Perezida we, Norbert Basengezi Katintima, n’umujyanama wa Perezida wa CENI, Marcellin Basengezi Mukolo, bashinjwa ruswa no kubangamira amatora ya Perezida.

Amerika yavuze ko Komisiyo y’amatora yananiwe guharanira ko amatora ajyana n’ibyifuzo by’abaturage ba RDC.

Abayobozi batatu ba CENI bashinjwa kubangamira no gukerereza imyiteguro y’amatora ubusanzwe yagombaga kuba mu 2016, ndetse na ruswa mu gutanga amasoko y’imashini zo gutoreraho ndetse n’ibindi bikoresho.

Itegeko Nshinga rya RDC, riteganya ko Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu yagombaga kuva ku butegetsi mu Ukuboza 2016, ariko komisiyo y’amatora ihitamo gusubika amatora.

Bamwe mu bari hafi ya Nangaa n’abandi bayobozi muri Guverinoma, babwiye Reuters, ko Martin Fayulu, wabaye uwa kabiri ari we wari watsinze ariko abayobozi bakuru bagategeka Komisiyo y’amatora kwemeza ko Tshisekedi, yatsinze kuko Kabila n’abo hafi ye bamubona nk’uwo batavuga rumwe ariko utabangamira inyungu zabo.

Icyakora yaba abo ku ruhande rwa Kabila na Tshisekedi bahakana ibi bivugwa. Ku rundi ruhande na Amerika yemera intsinzi ya Tshisekedi ndetse yiteguye gukorana na yo.

Perezida Tshisekedi watorewe kuyobora RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza