RDC: Amerika n’u Bwongereza byanenze icyemezo cyo kwambura imyanya bamwe mu Nteko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kamena 2019 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Canada n’u Busuwisi muri Kinshasa, bamaganye icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri RDC, cyo kwambura imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, abarenga 30 biganjemo abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Itangazo rihuriweho ryashyizweho umukono n’abahagarariye ibi bihugu, rivuga ko iki cyemezo kirimo kwangiza umwuka w’ituze n’amahoro muri RDC.

Muri iki cyumweru Ihuriro Lamuka ribumbiye hamwe amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryambuwe imyanya 23 mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC.

Ni umwanzuro wafashwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri RDC, nyuma y’isuzuma ryakurikiye impagarara zashibutse mu matora y’abadepite n’ay’abasenateri yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018.

Amashyaka menshi yagizweho ingaruka kuko nka Mouvement pour la libération du Congo (MLC) ya Jean-Pierre Bemba wabaye Visi Perezida wa RDC yatakaje imyanya umunani y’abadepite mu Nteko; “Ensemble pour le changement” ya Moïse Katumbi yamburwa imyanya ibiri y’abasenateri.

Ba ambasaderi bane barimo uwa Amerika n’uw’u Bwongereza bavuze ko ibyemezo byafashwe n’urukiko binyuranye n’ibiteganywa n’amategeko, ko bihindanya umwuka wa politiki mu gihugu kandi bikarushaho gukaza imvururu za politiki.

Bakomeza bagira bati “Turanenga inkurikizi zose no gutakaza icyizere kwatewe n’iki cyemezo cyafatiwe abo mu ihuriro Lamuka rya Martin Fayulu, ukivuga ko yatorewe kuyobora igihugu. Ishyaka rye ryatangaje ko rihagaritse by’agateganyo ibikorwa byose by’abadepite barihagarariye mu nteko.

Jean-Lucien Bussa, Perezida w’ihuriro CODE rishamikiye kuri FCC ya Perezida Kabila, yibukije ko icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga kitareba gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza