Kuva tariki 4 Kanama 2024 hatangiye kubahirizwa agahenge mu ntambara ihanganishije ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23, ariko ingabo za FARDC zikomeza kugaba ibitero kuri M23 nk’uko uyu mutwe ubivuga.
Kuri uyu wa 24 Kanama 2024 imirwano ikaze yakomeje ahitwa Buguri muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yagaragaje ko ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije zarenze ku masezerano yo kubahiriza agahenge, zitangira kwinjira mu bice uyu mutwe wamaze kwigarurira birimo Katwa, Itwe, Kikubo, Ubangu na Kamandi.
Ati “Izo ngabo ziri gutegura ibitero ku bice bituwe cyane mu bice bya Kirumba, Kaina, Kanyabayonga n’ibindi bihakikije. Twamaganye ibyo bikorwa bya gisirikare birenga ku gahenge kagikomeje kubahirizwa.”
Kanyuka yahamije ko bazakomeza kurinda no kurwana ku basivili bakomeza kwicwa n’ingabo za Leta ya Kinshasa mu gihe n’amahanga akomeje kurebera.
Mu gihe M23 na FARDC biri gutana mu mitwe ni nako ibiganiro byo kuganira ku cyahagarika intambara bikomeje.
Ku wa 20 Kanama 2023 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye inama ya Gatatu yiga ku mahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC yabereye muri Angola.
Yayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António, initabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Therese Kayikwamba Wagner.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!