Papa Francis agiye gusubukura uruzinduko rwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse no muri Sudani y’Epfo guhera tariki 31 Mutarama kugeza tariki 5 Gashyantare 2023.
Nk’uko BBC yabyanditse, Guverineri wa Kinshasa, Gentiny Ngobila, yavuze ko mu mujyi rwagati hazasukurwa hakirukanwa abacururiza ku mihanda [abazunguzayi] ndetse n’imodoka zatawe na benezo zigakurwa ku mihanda ihuza Kinshasa n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege.
Mu kwezi gushize umujyi wa Kinshasa wugarijwe n’ibiza by’imyuzure byahitanye abarenga 120.
Ni ubwa mbere uyu mujyi utuwe n’abaturage miliyoni 17 ugiye kwakira Papa Francis, icyakora si ubwa mbere iki gihugu gisuwe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi kuko Papa Jean Paul II, yasuye RDC inshuro ebyiri mu 1980 na 1985 ku buyobozi bwa Mobutu Sese Seko.
Papa Francis ntazigera akandagira mu mujyi wa Goma nk’uko mu ruzinduko rwa mbere byari biteganyijwe.
Uruzinduko rwa mbere Papa azarukorera i Kinshasa tariki 31 Mutarama aho azabanza kuganira n’abayobozi batandukanye.
Bukeye bwaho azasomera misa ku kibuga cy’indege cya Ndolo, naho ku gicamunsi ahure n’abagizweho ingaruka n’ubugizi bwa nabi bwakuruwe n’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ku wa 2 Gashyantare Papa Francis azahura n’urubyiruko muri Stade i Kinshasa, naho ku gicamunsi avuge isengesho n’abihayimana muri cathédrale Notre-Dame-du-Congo.
Biteganyijwe ko Papa azava muri RDC tariki 3 Gashyantare aho azabanza kuganira n’abashumba ba za diyosezi. Azahava akomeza i Juba muri Sudani y’Epfo, aho azahurira n’Umuyobozi Mukuru w’Abangilikani ku Isi, Justin Welby.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!