RDC: Abayobozi b’amashyaka yishyize hamwe biyemeje gukomera kuri Joseph Kabila

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 Gashyantare 2019 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’Ihuriro ry’amashyaka afite ubwiganze mu nteko ishinga amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bashyize umukono ku masezerano ahamya ko bazakomeza kuba inyuma ya Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu.

Muri Mutarama 2019 nibwo Kabila yahererekanyije ububasha na Félix Tshisekedi watorewe kumusimbura mu matora yabaye mu Ukuboza 2018.

Ku wa Gatatu abayobozi b’amashyaka 18 yibumbiye muri Front Commun pour le Congo (FCC), ifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, bahuriye mu rugo rwe ruri Kingakati hafi y’umujyi wa Kinshasa.

Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko nyuma y’uku guhura, abagize FCC basinye amasezerano akubiyemo ingingo zirindwi zirimo ibirebana no kuyoborwa na Kabila.

Ibi bibaye mu gihe Perezida Tshisekedi wabashije kwegukana imyanya 32 gusa mu Nteko binyuze mu ishyaka rye UDPS naho FCC igatsindira imyanya 337 muri 485 y’Inteko Ishinga Amategeko, akiri gukorana na guverinoma yahoze ari iya Kabila kuko we atarashyiraho Minisitiri w’Intebe.

Abayobozi ba FCC biyemeje ko ireka kuba ihuriro ry’amashyaka mu bihe by’amatora gusa ahubwo ikaba ihuriro rya politiki, gusa bikaba bitazahindura amasezerano ku gusaranganya ubutegetsi bagiranye na Tshisekedi.

Ku Cyumweru Tshisekedi wabaye uwa mbere ubaye perezida binyuze mu nzira y’amahoro kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1960, yagiranye ibiganiro ku gushyiraho guverinoma ihuriweho na Kabila yasimbuye nyuma y’imyaka 18 ku butegetsi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare abadepite bose ba FCC bakoranira mu rugo rwa Kabila i Kingakati.

Kabila aheruka gushyikiriza ubutegetsi Tshisekedi ariko ibimenyetso bigaragaza ko ashobora kugaruka ku butegetsi muri manda itaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza