Aba baturage biganjemo abaherutse kuvanwa mu byabo n’intambara imaze iminsi ihuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta (FARDC).
Bake mu bari mu nkambi zo mu Majyaruguru ya Goma mu Burasirazuba bwa Congo, nibo babashije kwizihiza Noheli basangira bishimye nk’uko basanzwe bayizihiza.
Ababa muri izo nkambi bari mu buzima bubi kuko badafite icyo kurya n’aho gukinga umusaya, gusa abo wakwita abanyamahirwe barara mu mashuri ndetse no mu nsengero.
Olive Pandezi uri mu nkambi yagize ati “Ntacyo nari kwizihiza kuko nta kintu mfite cyo kurya.’’
Inzara iri muri izo nkambi ifitwe na benshi kuko Justine Muhindo na we avuga ko Noheli batashoboraga kuyizihiza bashonje.
Ati ‘‘Turi kwizihiriza mu bubabare kubera intambara n’inzara.’’
Bivugwa ko nibura abantu 510.000 bamaze kuva mu byabo muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu bahunze, abagera kuri 233.000 bakambitse mu Majyaruguru ya Goma mu gace ka Nyiragongo.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku bana, Save the Children, uvuga ko mu byumweru bibiri gusa abana 973 bari bamaze kwandurira Icyorezo cya Cholera muri ako gace.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!