Imiryango y’abatabazi irimo uw’abaganga batagira umupaka, MSF, imaze igihe kinini itabariza abaturage cyane cyane abari mu nkambi ziri mu nkengero z’umujyi wa Goma, kubera intwaro ingabo za RDC zashinzemo.
Iyi miryango yagaragaje ko gushyira intwaro muri izi nkambi ari ugushyira impunzi mu byago, kuko hari impungenge z’uko mu nkambi hashobora kugwa ibisasu mu gihe ingabo za RDC zihanganye na M23.
Umunyamakuru Ismaël Matungulu yatangaje ko mu gihe umutwe wa M23 ugenzura ibice birimo Lumbishi na Minova muri teritwari ya Kalehe n’imisozi ikikije umujyi wa Sake, ingabo za RDC zashinze intwaro mu nkambi ya Kitembo muri teritwari ya Kalehe n’iya Nzulo muri Masisi.
Nk’uko Matungulu yabisobanuye, aba baturage batewe ubwoba n’urusaku rw’izi ntwaro ziri muri izi nkambi, zirasa mu bice bitandukanye bigenzurwa n’abarwanyi ba M23.
Yagize ati “Kuva mu ijoro ryakeye, twakiriye impunzi nyinshi zaturutse muri Nzulo na Kitembo no mu bice bihana imbibi. Bamwe mu bahungiye muri Bulengo batangiye kuva mu nkambi, berekeza i Goma mu mujyi rwagati, aho bashaka umutekano. Mu gitondo twabonye abandi bava mu nkambi ya Nzulo, baza muri Lushagala. Bari guhunga urusaku rw’imbunda ziremereye zashinzwe mu nkambi ya Nzulo.”
Perezida wa sosiyete sivile ikorera muri gurupoma ya Kamuronza (Sake), Mwisha Busanga Léopold, yatangaje ko muri Nzulo harimo inkambi ebyiri, kandi ko abaturage bazivuyemo, berekeza i Goma.
Yagize ati “Nzulo ntabwo yabagamo gusa abaturage batahunze, ahubwo yabagamo n’inkambi ebyiri z’impunzi. Ku bw’ibyago, bari guhungira i Goma. Ikibabaje ni uko batazi aho berekeza. Buzuye umuhanda wa Sake-Goma, ntibazi iyo berekeza.”
Abaturage bari mu bice bigenzurwa na M23 bo bizeye umutekano wabo kuko ubuyobozi bwayo bwabasezeranyije kubarinda. Abari ku ruhande rw’ingabo za RDC bo bafite ubwoba ko umujyi wa Goma ushobora gufatwa, cyane ko ibice biwukikije biri kugenzurwa n’uyu mutwe witwaje intwaro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!