00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 15 biciwe mu Burasirazuba bwa Congo mu myaka 15 ishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 May 2022 saa 09:02
Yasuwe :

Raporo nshya yagaragaje ko mu myaka 15 ishize, abaturage basaga 15,000 bo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri biciwe mu bitero bagabweho n‘imitwe yitwaje intwaro irimo Allied Democratic Forces (ADF).

Iyo raporo yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa Mbere, yakozwe n’abadepite babiri, Tembos Yotama na Mbenzé Mbusa.

Bombi ni abo mu Ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi.

Ubwo bushakashatsi buvuga ko kuva mu 2008 kugeza mu 2012, ubwicanyi bwari ku gipimo cyo hasi, kuko hishwemo nibura 1% by’abantu 15 500 bavukijwe ubuzima muri iriya myaka yose.

Hagati ya 2013 na 2018, ubwicanyi bwafashe indi ntera kuko hishwemo abantu bagera ku 8000, nk’uko raporo ibigaragaza.

Iyo raporo ivuga ko uduce twa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse na Irumu na Mambasa muri Ituri, twatewe inshuro nyinshi buri mwaka n’abarwanyi ba ADF.

Depite Mbusa Mbenze yagize ati "Mu 2020, hagabwe ibitero 989 mu duce 280. Ibyo bitero byahitanye abantu 2695. Mu 2021 hagabwe ibitero 1019, bihitana abantu 4428."

Iyo raporo ijya kure ikagenda ivuga amazina y’abantu bishwe, ndete n’amafoto aho yabashije kuboneka. Ni ibintu ngo bishobora no kwifashishwa nk’ibimenyetso mu rukiko.

Depite Tembos Yotama we yagize ati "Uko ibihe bishira ni ko twibagirwa. Ariko uyu munsi mu duce twayogojwe na ADF, uramutse ushakishije bariya bantu 15,000, wabasanga muri iyi raporo. Wanasangamo aho bari batuye, kubera ko umunsi umwe ni ngombwa ko ubutabera buzatangwa."

Nibura kimwe cya gatatu cya bariya bantu 15 000 bapfuye mu mezi 11 ashize, yari agizwe n’ibihe bidasanzwe byashyizweho na Perezida Tshisekedi mu Ntara za Ituri na Kivu ya Ruguru.

Nyamara ni ibihe byari byitezweho guhashya imitwe yitwaje intwaro, ku buryo n’abayobozi ba gisivili basimbujwe aba gisirikare hashakishwa uko amahoro yaboneka mu Burasirazuba bwa RDC.

Umutekano muke umaze kuba ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bwa Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .