RDC: Abaturage 10 baguye mu gitero cyagabwe na FDLR

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Abarwanyi b’Umutwe w’Inyeshyamba wa FDLR bishe abaturage 10 mu gitero babagabyeho mu gace kitwa Kinyandoni muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Sosiyete Sivile muri RDC yatangaje ko abo baturage bishwe ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2020, muri bo barindwi ni abo mu muryango umwe n’abaturanyi babo.

Perezida wa Sosiyete Sivile mu gace ka Rutshuru, Jonas Pandasi, yabwiye ikinyamakuru cya ACTUALITE.CD, ko bakeka iki gitero cyari kigamije kwihimura kuri uyu muryango.

Ati “Hari abarwanyi b’umutwe wa FDLR binjiye mu gace ka Kinyandoni, bishe abantu 10, barindwi muri bo ni abo mu muryango umwe, na ho abandi batatu bari abaturanyi babo. Ni igitero cyo kwihimura, kubera ko uyu muryango wishwe ari uw’umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi (ANR) wagize igihombo kinini. Ni igitero cyagabwe ku baturage badafite intwaro. Abo muri aka gace barababaye.”

Agace ka Kinyondoni gaherereye mu bilometero 10 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Kiwanja, ahakomeje ibikorwa by’Ingabo za FARDC byo guhiga abarwanyi ba FDLR no gutsintsura imitwe yose y’inyeshyamba ibarizwa muri iki gihugu.

Mu mpera z’umwaka ushize, FDLR yagize igihombo gikomeye cyo kubura bamwe mu bayobozi bayo bagiye bicwa mu bihe bitandukanye, abandi bagafatwa mpiri n’Ingabo za RDC.

Mu bayobozi ba FDLR bishwe harimo Sylvestre Mudacumura wishwe muri Nzeri 2019, mu mirwano yabereye mu gace ka Rwindi hafi y’Ibirunga. Yakurikiwe na Musabimana Juvénal [Général Jean Michel Africa] wiciwe mu gace ka Rutshuru hafi y’umupaka wa Uganda mu Ugushyingo kwa 2019 ndetse na Colonel Gaspard Africa wari mu bakomeye muri FDLR FOCA wishwe na FARDC mu Ukuboza 2019.

Umutwe wa FDLR ugizwe n'abarimo abavuye mu Rwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza