RDC: Abasivili n’umusirikare wa Leta baguye mu kurasana kw’inyeshyamba za APCLS-Nyatura na FARDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mata 2021 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zakozanyijeho n’inyeshyamba zibumbiye mu Ihuriro Nyatura-APCLS mu mirwano yabereye mu duce twa Nyabiondo, Burora, Kaanja, Lwibo, Kanyumba muri Teritwari Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Imirwano yashyamiranyije FARDC n’inyeshyamba za Nyatura-APCLS yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mata 2021.

7sur7.cd yanditse ko nubwo nta mibare iratangazwa ariko muri iyi mirwano haguyemo abantu benshi barimo n’umusirikare wa Leta.

Depite mu Ntara wa Kivu y’Amajyaruguru, Alexis Bahunga, yabwiye iki gitangazamakuru ko iyi mirwano ikomeje kugwamo inzirakarengane nyinshi.

Yakomeje ati “Hari abakomeretse n’abapfuye barimo n’umusirikare. Amashuri menshi ntagikora, inka n’andi matungo yarasahuwe. Iyi mirwano yagize ingaruka ku mibereho myiza n’ubukungu. Ingabo za FARDC zifite intege nke ugereranyije n’izikenewe.’’

Bahunga yavuze ko hari abasirikare ba FARDC bafashwe bugwate n’inyeshyamba zikaba zibamaranye iminsi ine.

Yasabye ko igisirikare cyongerera imbaraga ingabo ziri i Masisi no kugenzura ibikorwa by’imirwano biri kubera muri aka gace.

Imirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba za Nyatura-APCLS yabaye nyuma y’uko mu byumweru bibiri bishize, impande zombi zari zakozanyijeho, mu duce dutandukanye.

Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Mata 2021, izi nyeshyamba zari zigaruriye uduce dutanu turimo Muhetu, Nyamitaba, Kalonge na Mweso.

Agace ka Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahabereye imirwano hagati y'ingabo za Leta n'inyeshyamba za APCLS-Nyatura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .