00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abasirikare batatu bishwe n’inyeshyamba muri Uvira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 January 2022 saa 04:02
Yasuwe :

Imirwano ikarishye yashyamiranyije Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi bo mu nyeshyamba za Maï-Maï yaguyemo abasirikare batatu.

RFI yanditse ko iyi mirwano yabereye mu duce twa Uvira mu Burasirazuba bwa RDC ku wa Mbere, tariki 17 Mutarama 2022.

Kuri uwo munsi humvikanye amasasu n’urusaku rw’imbunda ziremereye ahagana saa Moya n’Igice ubwo abaturage basubiraga mu ngo zabo.

Icyo gihe inzego z’umutekano zahise zitegeka ko ingendo zihagarikwa ndetse amaduka afungwa bwangu mu kwirinda ko hari abagwa muri iyo mirwano.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga byanditse ko habaruwe abasirikare batatu ba FARDC baguye muri iyo mirwano mu gihe abasivili babiri na bo bakomeretse bikomeye.

Umuvugizi wa FARDC muri aka gace, Major Dieudonné Kasereka, we yavuze ko iki gitero cyagabwe n’ihuriro rihuriyemo n’imitwe ine y’abarwanyi bifatanyije n’inyeshyamba za FNL yo mu Burundi.

Yavuze ko bagabye igitero ku birindiro by’Ingabo za RDC, biri ku musozi mbere y’uko zibasubiza inyuma.

RFI yanditse ko hari amajwi yakwirakwijwe ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, yumvikanamo umuntu wiyise Makanaky Kasimbira John uyobora Maï-Maï Makanaky, yigamba ibyo bitero.

Yavuze ko Igisirikare cya RDC cyananiwe guhagarika abarwanyi b’Abarundi n’Abanyarwanda [FDLR] binjira ku butaka bwa RDC. Yakomeje avuga ko yizeye gukomeza kurwanira ishyaka igihugu cye.

Major Dieudonné Kasereka yavuze ko “Maï-Maï ikorana n’imitwe y’abarwanyi bo mu bindi bihugu kandi ibafasha kwinjira ku butaka bwa RDC. Yasabye abarwanyi gushyira intwaro hasi ndetse asaba abaturage kugira ituze.

Agace ka Uvira iyi mirwano yaguyemo abasirikare batatu ba RDC yabereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .