Aba basirikare bafite ipeti rya Colonel, bakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare, ku byaha bashinjwaga birimo kugira uruhare mu kwica Abashinwa babiri no kwiba zahabu n’amafaranga byabo.
Ibi byakozwe n’abasirikare bagera ku munani barimo n’abasivili bivugwa ko bateze igico abakozi b’Abashinwa bari bavuye mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ndetse bamwe muri bo bakaza kwicwa.
Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko aba bakuru ari bo bateguye bakanoza umugambi wo kugaba igitero ku bakozi b’abashinwa bakorera mu gace ka Irumu na Ituri bagamije kwiba zahabu n’amayero 5600.
Aba bakozi b’abashinwa bagabweho igitero baturutse ku kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro baza kugwa muri aka gaco k’abambuzi ku wa 17 Werurwe 2022.
Babiri muri bo bafite ubwenegihugu bw’u Bushinwa barishwe mu gihe umushoferi wabo yakomerekejwe.
Urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko Colonel Mukalenga Tsendeko na Colonel Kayumba Sumahili kimwe na bagenzi babo bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi n’ibikorwa by’ubwinjiracyaha muri cyo. Nyuma yo guhamywa icyaha bakatiwe igihano cy’urupfu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!