00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare ba FARDC bashinjwa kugurisha amasasu n’imitwe yitwaje intwaro bagejejwe mu rukiko

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 April 2022 saa 08:49
Yasuwe :

Abantu 15 baarimo abasirikare umunani bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare i Bunia, bashinjwa kugurisha amasasu n’imitwe yitwaje intwaro.

Uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa 25 Mata. Abaregwa banashyizwe mu majwi ku ruhare bagize mu gitero cyabereye ahitwa Savo muri teritwari ya Djugu, cyahitanye abantu 62 bari barakuwe mu byabo.

Uretse abasirikare umunani, mu baregwa harimo n’abagore bane n’abasivile batatu. Muri abo basirikare harimo umwe ufite ipeti rya Lieutenant-colonel, batatu bafite ipeti rya Majoro mu gihe abandi ari abasirikare bato nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Bashinjwa ko bagurishije amasasu menshi n’imbunda yo mu bwoko bwa AK47 ku mitwe yitwaje intwaro irimo CODECO, ibi bikiyongeraho ibyaha by’intambara n’urupfu rwahitanye abantu 62.

Abaturage amagana bakurikiranye urwo rubanza basaba ubutabera gukora akazi kabwo mu rwego rwo guca intege abasirikare bifatanya n’imitwe yitwaje intwaro bigatuma mu Ntara ya Ituri hakomeza kurangwa umutekano muke.

Urubanza ruregwamo abasirikare bakurikiranweho kugurisha imbunda rwakurikiranwe n'abantu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .