00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abasirikare 75 batawe muri yombi nyuma y’ifungwa rya Gen Philémon Yav

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 08:49
Yasuwe :

Inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zimaze guta muri yombi abasirikare 75 baregwa ubufatanyacyaha na General Philémon Yav, uheruka gufungwa ashinjwa kugirana umubano na Leta y’amahanga.

Gen Yav wayoboraga akarere ka gatatu ka gisirikare gahuza intara eshanu za Tshopo, Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Maniema, yatawe muri yombi ku wa 19 Nzeri.

Akekwaho ko yagiranye ibiganiro n’abasirikare bo mu kindi gihugu, ngo abe yafasha umutwe wa M23 kwinjira mu mujyi wa Goma.

Leta ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, rwo rukabyamaganira kure.

Uretse uyu, umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri Ituri, Général Chirimwami, na we aheruka gutabwa muri yombi ahita ajyanwa muri gereza ikomeye ya Makala, i Kinshasa.

Mu kiganiro yagiranye na RFI na France 24 i New York, Perezida Felix Tshisekedi yagize ati "Yashinjwe na bagenzi be ko yabegereye mu izina ry’u Rwanda, abasaba kuzigirayo kugira ngo M23 ibashe gutambuka, yongere gufata umujyi wa Goma. Ni ibyo numvise, abagenzacyaha barimo kubikurikirana, nzamenya byinshi nimba nasubiye mu gihugu."

RFI yatangaje ko hari n’abandi basirikare benshi bamaze gutabwa muri yombi mu ntara za Kivu no muri Lualaba, aho ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri, abasirikare bakoze isaka ridasanzwe kuri hoteli ya Général Philémon Yav.

Gen Yav ni umusirikare wubashywe cyane muri RDC, ndetse yanahawe izina ry’Igisamagwe cy’i Katanga (le tigre katangais).

Yayoboye urugamba mu bice bitandukanye birimo Amajyaruguru ya Katanga, muri Kivu y’Amajyepfo no mu ishyamba rya Kahuzi-Biega mu rugamba rwo guhangana na FDLR.

General Philémon Yav afunzwe akekwaho ubugambanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .