00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abasirikare 1700 ba Uganda boherejwe muri Beni kurwanya inyeshyamba za ADF

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 09:37
Yasuwe :

Nibura abasirikare 1700 bo mu Ngabo za Uganda nibo boherejwe mu Karere ka Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa bahuriyeho byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko aba basirikare barimo abo mu mutwe udasanzwe n’abarwanira ku butaka bafite ibikoresho birimo imodoka z’intambara.

Bazajya bafashwa n’abarwanira mu kirere mu Ngabo za Uganda mu gihe cy’ibitero birwanya ADF.

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko bashinze ibirindiro ahitwa Mukakati aho bayobowe na Gen Maj Kayanja Muhanga, wahoze ayoboye Ingabo za Uganda muri Somalia na Sudani y’Epfo. Afatwa nk’umusirikare w’inzobere mu kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Imyiteguro ngo irakomeje mbere yo kugaba ibitero ku birindiro bya ADF muri Kivu ya Ruguru na Ituri.

FARDC ngo ishobora guhagarika ibikorwa byiswe Sokola1 muri Kivu ya Ruguru bigasimbuzwa ibyo muri Ituri cyangwa hagatangizwa ibihuriweho muri izi Ntara zombi zashegeshwe na ADF.

Minisitiri w’Ingabo na we ngo yageze muri Ituri kuva mu mpera z’iki cyumweru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .