00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abasirikare 13 bakatiwe urwo gupfa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 January 2025 saa 07:12
Yasuwe :

Urukiko rwa Gisirikare rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwakatiye igihano cyo gupfa abasirikare 13 bahamijwe ibyaha birimo kwica, kwiba no guhunga urugamba.

Abo basirikare bakatiwe urwo gupfa ku wa Kabiri w’iki cyumweru ku itariki 31 Ukuboza 2024, mu rubanza rwabereye mu Mujyi wa Lubero uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa RDC.

Abayobozi b’igisirikare cya RDC bavuga ko guhanisha abo basirikare igihano cy’urupfu bigamije kunoza imyitwarire mu ngabo nyuma y’uko hari abasirikare bagiye batoroka igisirikare bigatuma inyeshyamba za M23 cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro bahanganye ibotsa igitutu ikabambura bimwe mu bice ingabo za Leta zarimo.

Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC mu majyaruguru y’intara ya Kivu y’Amajyaraguru, Lt Col Mak Hazukay, yavuze ko intambara ingabo za Leta zihanganyemo n’inyeshamba yarushijeho gufata indi ntera muri Teritwari ya Lubero bitewe na bamwe basirikare bahunze urugamba bigaca intege abandi.

Reuters yanditse ko igisirikare cya RDC cyahisemo gucira urubanza abo basirikare hagamijwe kugarura umwuka mwiza mu gisirikare cya Leta no kongera kugarura icyizere cyacyo mu banye-Congo.

Muri urwo rubanza haburanishijwe abasirikare bose hamwe 24 bashinjwa ibyaha binyuranye, birimo iby’imyitwarire mibi ku rugamba aho uretse abo bakatiwe urwo gupfa, abandi bane bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka ine na 10, batandatu bagirwa abere naho undi umwe we akomeje gukorwaho iperereza.

Abasirikare bakatiwe ibyo bihano bose bahakana ibyo bashinjwa ndetse bafite iminsi itanu yo kuba bajuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

Nyuma yo gutangaza iyo myazuro y’urukiko rwa gisirikare umwe bunganizi mu matageko w’abo basirikare yavuze ko nta kabuza agiye gutanga ikirego cy’ubujurire.

Aba basirikare bashinjwaga ibyaha birimo kwiba, kwica no guhunga urugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .