Nyuma y’umunsi umwe atangaje ko ateganya gushyiraho irindi huriro rishya rifite ubwiganze ryamufasha gusesa guverinoma, Tshisekedi yasabye ko Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga Ilukamba yegura, uyu Ilunga usanzwe ari umuntu wa hafi wa Kabila.
Ubufatanye bwa Tshisekedi n’ihuriro rya Kabila bwatangiye mu 2018 nyuma y’amatora ubwo Tshisekedi yatsindaga uwari uhagarariye ishyaka rya FCC rya Kabila, ariko naryo rikegukana imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.
Uu bufatanye bwatangiye kuzamo agatotsi muri uyu mwaka ubwo Tshisekedi yagaragazaga ko ashyize imbere kugarura umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu ahashya imitwe yitwaje intwaro yiganje muri ako gace.
Ku cyumweru nibwo Tshisekedi yatangaje ko mu gihe atazaba abashije kwemeza benshi mu bafata ibyemezo kwiyunga ku ihuriro rye rishya, bishobora kuzatuma asesa Inteko Ishinga Amategeko hagatorwa indi.
Umuvugizi w’ishyaka rya FCC (Common Front for Congo) rya Kabila, Nehemie Mwilanya, yabwiye itangazamakuru ko ibi bikorwa bya Tshisekedi binyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse ko ari igisebo gushaka gukuraho urwego rwagiyeho binyuze mu matora.
Ibi bikomeje gukurura umwuka mubi hagati y’abari ku ruhande rw’ishyaka rya Kabila ndetse n’abashyigikiye Tshisekedi, nko ku wa mbere mu nama y’Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, abo mu ishyaka rya Tshisekedi byavuzweho bateje imyivumbagatanyo bamenagura ameza n’intebe.
Ibyo ubwo byabaga imbere mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, no hanze ntibyari byoroshye kuko byasabye ko polisi yifashisha imyuka iryana mu maso, itatanya amatsinda y’abashyigikiye izi mpande uko ari ebyiri bigaragambyaga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!