Aba bayobozi bahagarariye amadini n’amatorero abumbatiye abayoboke benshi muri RDC bavuze ko hakwiye kubaho ibiganiro n’impande za politike zirimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango itari iya Leta ariko na M23 ikabitumirwamo.
RFI yanditse ko Umunyamabanga Mukuru wa Église du Christ au Congo, Éric Nsenga, yavuze ko nubwo abantu bose muri RDC basa n’abarwanya iki gitekerezo, nta mahitamo ahari kuko ari cyo gishobora gutanga igisubizo kirambye.
Ati “Mu kibazo cya M23, mbivugiye aha twe ntabwo tuhabereye kuvuga ngo kanaka ni umumarayika, kanaka ni sekibi…dukeneye kugera ku gisubizo, mbega sinumva ukuntu twavuga ko dushaka amahoro ariko tugakomeza kwinangira ku kunyura mu nzira ziyatuganishaho.”
Yongeyeho ati “Gahunda yacu ni ugushaka amahoro. Byaba ari ukwibeshya kuvuga ko ushaka amahoro udashyize impande zose bireba mu biganiro, rero aha tuvuga mu buryo bweruye, kandi abarebwa n’ikibazo baragaragara. Harimo M23 yirengagijwe. Hari byinshi byo kuganiraho ariko icya mbere ni ukwibaza ngo dushaka iki? Ntabwo dushobora gukomeza kuvuga ko dushaka amahoro kandi duhunga inzira zakayatugejejeho.”
Uyu muyobozi yavuze ko iki gitekerezo bagihaye Perezida Tshisekedi ntiyacyanga, nyamara mu bihe bitandukanye birimo n’ibya vuba yagiye arahira akavuga ko kuganira na M23 ari ukurenga umurongo utukura kuko ayita umutwe w’iterabwoba.
Ubwo Perezida Tshisekedi yakiraga abayobozi b’amadini n’amatorero muri RDC ku wa 4 Gashyantare, Cardinal Fridolin Ambongo, yasabye ko abatuye mu Burasirazuba bw’igihugu bahabwa amahoro kuko nta gicumuro bafite.
Ati “Twe nk’abashumba duhangayikishijwe n’ibibazo abavandimwe bo Burasirazuba bwa RDC bari kunyuramo. Ntabwo twumva ikibi bakoze gituma badafatwa nk’abantu, kandi iki kibazo kimaze imyaka 30.”
Intambara mu Burasirazuba bwa RDC zakajije umurego nyuma y’uko Interahamwe n’abahoze mu ngabo za Ex-FAR bahungiye mu mashyamba ya Congo bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bishe abarenga miliyoni.
Aba baje kuvamo umutwe wa FDLR ukomeza kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside, kwica no kujujubya Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC ndetse bamwe bahungira mu bihugu byo mu karere n’ahandi ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!