Muri bo harimo abayobozi babiri bo mu Biro byo Gukumira no Kurwanya Ruswa (APCL), bari kumwe n’Umuyobozi wa Access Bank, Arinze Kenechukwu Oswachale w’Umunya-Nigeria, ndetse n’umunyamategeko we.
Hari ku wa 10 Ukuboza, ndetse nk’uko ayo mashusho yafaswe na camera z’umutekano abigaragaza hari saa tatu z’ijoro, ubwo bari bamaze gusinya izo nyandiko basinyaga, abo bane bagaragaye bakira 30.000 $.
Impamvu ibyo byerekanywe byateje ikibazo ni uko no mu masaha yari yabanje, Arinze Kenchukwu Oswachale yari yahaswe ibibazo n’abakozi ba APCL, aho iyi banki ayoboye yari yashinzwe gucuruza amafaranga mu buryo butemewe, nk’uko umukozi wirukanywemo witwa Israel Kaseya yabitangarije ibi biro byo kurwanya ruswa.
Kenechukwu yabajijwe bwa mbere ku wa 27 Ugushyingo, nyuma urupapuro rwe rw’inzira rurahagarikwa, ku wa 10 Ukuboza. Yongeye guhatwa ibibazo na APCL, bisabwa n’umukozi w’ibi biro witwa Michel Victor Lessay, ari nabwo nyuma batanze ariya agera ku 30.000 $, bikaba binyuranyije n’itegeko ryo mu 2004 ribuza guhererekanya amafaranga (cash) arenga 10.000 $.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!