00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umupolisi wa RDC yarashe Abashinwa babiri

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 January 2025 saa 08:25
Yasuwe :

Umupolisi warindaga umutekano w’abavugurura umuhanda mu ntara ya Lomami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishe arashe Abashinwa babiri bakorera sosiyete yitwa Crec 6.

Umushinjacyaha w’igisirikare mu gace ka Mwene-Ditu karasiwemo aba Bashinwa, Col Bora Uzima Justin, yasobanuye ko byakozwe n’umupolisi witwa Mutombo Kanyemesha wari uzwi nka ‘Méchant Méchant’, ahita ahunga.

Col Bora yasobanuye ko icyatumye Mutombo arasa aba Bashinwa kitaramenyekana, gusa bivugwa ko bashobora kuba bashyamiranye, bapfa inyama z’umwaka mushya wa 2025.

Imirambo y’abishwe yajyanywe mu mujyi wa Mbuji-Mayi mu ntara ya Kasaï Oriental, undi Mushinwa wakomeretse ajyanwa mu bitaro bikuru bya Christ-Roi biherereye muri Mwene-Ditu.

Umushinwa wakomeretse yajyanwe mu bitaro bya Christ-Roi biri muri Mwene-Ditu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .