Kuva umwaka wa 2024 watangira, abarwayi ba Mpox basaga 4600 nibo bamaze kuboneka muri RDC, aho biganje mu Burasirazuba bw’igihugu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru. Abantu 26 nibo iyo ndwara imaze guhitana muri icyo gihugu.
Hashyizweho aho abarwayi b’iyo ndwara bashyirirwa mu kato ku bitaro n’amavuriro atandukanye mu gihugu, ariko abaganga bagaragaje ko abarwayi bakomeje gutoroka kubera inzara, kuko aho hantu hashyizwe akato hatateganyijwe uburyo bwo kubitaho ku bijyanye n’ibiribwa.
Dr Vincent Sanvura uri mu baganga mpuzamahanga bashinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’indwara ziva mu matungo zijya mu bantu by’mwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru, yabwiye ikinyamakuru La Libre Belgique ko ubushobozi buke bw’amavuriro ku kwita ku barwayi, buri mu biri gutuma indwara irushaho kwiyongera.
Ati “Ibura ry’ibiribwa mu bitaro nk’ahitwa Kamitunga, ryatumye abarwayi bamwe batoroka bajya gushaka icyo kurya. Ni ibintu birushaho gukwirakwiza indwara.”
Abaganga kandi bavuga ko kuba nta bushobozi buhagije bwo gupima abafite ibimenyetso bya Mpox biri mu byongera iyo ndwara, kuko hari n’abo bijya kumenyakana byaratinze, bakanduza abandi cyangwa ikaba yanabahitana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!