00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abarwanyi ba FDLR barashinjwa gushimuta no gusahura abaturage i Rutshuru

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR, ukorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bongeye gutera muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru aho basahuye imitungo y’abaturage ndetse bashimuta abaturage bane.

Ni mu bice bya Kisharo nyir’izina ahitwa i Mirambi aho aba barwanyi bafite ibirindiro i Nyamitwitwi basahuye imitungo y’abaturage.

Umuyobozi muri aka gace, Aimé Mukanda Mbusa, yabwiye ACTU7.CD ko aba barwanyi babanje gushimuta abaturage bane baza kubarekura nyuma yo guhabwa ingwate.

Ati “Nk’uko tubikesha umwe mu abatwaje imitwaro y’ibyo basahuye, aba barwanyi byanze bikunze ni aba FDLR baba Nyamitwitwi. Yarabaherekeje abageza mu birometero bibiri. Ni bo bashimuse abaturage bane i Kisharo.”

Yakomeje agira ati “Turasaba abayobozi ikintu kimwe, ni ugucungira umutekano abaturage n’ibyabo byanashoboka bakirukana FDLR i Nyamitwitwi.”

Izi nyeshyamba zishinjwa ubugizi bwa nabi muri teritwari ya Rutshuru kuva mu myaka ya mbere ahari ibirindiro by’indi mitwe yitwaje intwaro igenzura aka karere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .