00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abarenga ibihumbi 80 bahunze imirwano ya M23 bashobora kwibasirwa n’inzara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 May 2022 saa 12:32
Yasuwe :

Umuryango w’Abibumbye watabarije abarenga ibihumbi 80 bavuye mu byabo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera imirwano ihanganishije ingabo za Leta y’iki gihugu n’abarwanyi b’Umutwe wa M23, uvuga ko mu gihe baba batabonye inkunga y’ibyo kurya bashobora kwibasirwa n’inzara.

Mu itangazo Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe kurengera Uburenganzira bwa Muntu (OCHA) byashyize hanze byavuze ko iyi mirwano yatangiye ku wa 23 Werurwe 2022 yatumye ababarirwa mu bihumbi 80 bahungira mu nsengero n’amashuri biri mu nkengero z’Umujyi wa Goma.

Uyu muryango wakomeje uvuga ko imirwano nikomeza ubuzima bw’aba baturage buzarushaho kujya mu kaga kubera kubura ibyo kurya.

Kuri ubu imirwano irakomeje aho Ingabo za M23 zamaze kwigarurira Uduce twa Kibumba, Nganzo, Kibu, Kigarame zikaba zirimo kwegera agace ka Rugari aho abaturage batangiye guhungira i Rumangabo naho aba Kibumba bakomeje guhungira mu Mujyi wa Goma.

Imirwano ihanganishije M23 n’ingabo za Leta ikomeje gufata indi ntera aho kuri ubu, uyu mutwe wamaze kwigarurira uduce twa Kibumba, Nganzo, Kibu, Kigarame ukaba usatira ibigo bya gisirikare biri mu gace ka Rugari aho abaturage batangiye guhungira i Rumangabo naho aba Kibumba bakomeje guhungira mu Mujyi wa Goma.

Abarenga ibihumbi 80 bahunze imirwano ya M23 bashobora kwibasirwa n’inzara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .