RFI yanditse ko iyi nyandiko ya paji 19 yabonywe n’itangazamakuru yasinyweho n’Abasenyeri bose bo muri RDC, yibutsa Abapadiri bose ko bategetswe guhora ari imanzi. Isohotse mu gihe habura amezi make ngo Papa Francis asure iki gihugu.
Iyi nyandiko ifite umutwe ugira uti "Ku ishuri rya Yezu. Ubuzima nyabwo bwo kwiha Imana". Abasenyeri bayanditse bavuga ko ubuzima bw’igipadiri budashobora kubangikana n’ubwo kubaka urugo.
Aha niho bahera basaba Abapadiri bafite abana gusaba uburenganzira Papa bwo kuva mu Busaserdoti. Bakomeza bavuga ko mu gihe babyanga Musenyeri ashobora kwifashisha Papa agasaba ko Abapadiri babyaye bafatirwa ibihano bya nyuma ari byo kwirukanwa burundu muri Kiliziya.
CENCO ivuga ko ishaka gushyira ibintu ku mugaragaro kuko usanga abana babyawe n’Abapadiri n’abagore bababyaranye banenwa cyangwa bagafatwa ukundi muri sosiyete.
Ikibazo cy’Abapadiri batatira amasezerano bakabyara gikomeje kongera ubukana muri Kiliziya. Mu mpera z’umwaka ushize Musenyeri Mukuru wa Paris, Musenyeri Michel Aupetit, yasabye imbabazi ahita yegura kubera umubano udasanzwe yari afitanye n’umugore.
Icyo gihe kandi Umunyarwanda Padiri Wenceslas Munyeshyaka yahagaritswe ku kuba Padiri wa Paruwasi ya Brionne mu Bufaransa nyuma y’uko bimenyekanye ko yemeye mu nzego z’ubutegetsi ko ari Se w’umuhungu wavutse mu Ukwakira 2010.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!