00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abanyapolitiki bamaganye iperereza Cardinal Ambongo ari gukorwaho

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 April 2024 saa 01:42
Yasuwe :

Martin Fayulu, Dr Denis Mukwege na Moïse Katumbi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaganye iperereza riri gukorwa kuri Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo.

Ubushinjacyaha Bukuru bwa RDC bwatangiye gukora iperereza kuri Ambongo nyuma y’aho tariki ya 25 Mata 2024 yanze kwitaba ‘ihamagara’ ryari rigamije kumusobanuza amagambo amaze iminsi avuga ku ntambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Bwasobanuye ko uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika muri RDC yaciye intege ingabo z’igihugu ziri kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, abinyujije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru no mu cyigisho cye yatambukije mu rusengero.

Nyuma y’aho aya makuru amenyekanye, Fayulu yatangaje ko iki gikorwa kiri mu mugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo gutsikamira ubwisanzure mu kuvuga bw’Abanye-Congo, agaragaza ko gukora iperereza ku Mushumba wa Kiliziya Gatolika muri RDC ari intambwe ya nyuma.

Fayulu yagize ati “Amagambo ya Cardinal, nka kimwe mu bigize ivugabutumwa rye, ayahuriyeho, akanayemeranyaho n’Abanye-Congo benshi. Mpamagariye Abanye-Congo bose kuba maso, mbasaba kwitegura kuburizamo iki gikorwa cy’ubushotoranyi kigamije gucecekesha buri wese no kugumishaho iki gitugu. Ntabwo bizaba.”

Dr Mukwege yavuze ko iri perereza rigaragaza uburyo ubutegetsi “bwananiwe kuyobora igihugu no kugarura umutekano” buri gukoresha inzego z’ubutabera mu nyungu zabwo, nyamara buri wese afite uburenganzira bw’ubwisanzure bwo kuvuga.

Ati “Duhamagariye ubutegetsi bwa Congo kureka guhohotera umuntu w’ingenzi cyane muri Kiliziya Gatolika muri Afurika n’andi majwi akomeye, bwifashishije ubutabera. Ubwisanzure bwo kuvuga no gutanga ibitekerezo butangwa n’Itegeko Nshinga n’itegeko mpuzamahanga kandi buteza imbere demokarasi.”

Katumbi yatangaje ko Cardinal Ambongo ari ijwi ry’Abanye-Congo bo mu Burasirazuba babayeho mu buzima bubabaje batewe n’intambara, kandi ko anenga ibitagenda neza, akurikije amategeko, agaragaza ko bidakwiye ko muri iki gihugu hongera guhohoterwa Cardinal nk’uko byagenze kuri Joseph Malula na Laurent Monsengwo bayoboye Arikidiyosezi ya Kinshasa.

Ati “Cardinal Ambongo ari guhura n’iri totezwa rikorwa n’ubutegetsi butinya ukuri n’umucyo. Ariko uyu munsi tubona ko ubutegetsi bwibasira itorero n’abakuru baryo ritsindwa nabi. Ni ngombwa kwirinda kubikora.”

Mu gitaramo cya Pasika cyabereye i Kinshasa tariki ya 30 Werurwe 2024, Cardinal Ambongo yabwiye abakirisitu ko abatuye mu Burasirazuba bwa RDC bakomeje kubabara kubera ko igihugu cyabo kidafite igisirikare cyashobora kubarinda.

Uyu mushumba yasobanuye ko imitwe nka M23 yavutse kugira ngo irinde abaturage, kuko Leta yo yananiwe gukora iyi nshingano.

Ati “Ikibazo gikomeye ni ukwibaza ngo ‘Kuki abantu bakomeje kubigenza batyo? Ni uko hano dukomeje kwitwara mu buryo bubabaza abandi, bubangamiye ubumwe bw’igihugu kandi buheza.”

Cardinal Ambongo yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC muri Mata 2024, yibanda ku mutekano ukomeje kuzamba mu mujyi wa Goma. Yagaragaje ko iki kibazo cyatewe n’uko Leta ya RDC yahaye intwaro imitwe irimo igize ihuriro Wazalendo na FDLR.

Ati “Ibi biterwa n’uko Leta yahaye intwaro imitwe itandukanya nka Wazalendo n’abagize umutwe wa FDLR, yibwira ko izayifasha gusubiza inyuma M23. Iyi mitwe ifite intwaro zihagije kandi abaturage na bo bari kwishyura ikiguzi cy’umutekano wazambye. Leta yafashe icyemezo ntekereza ko ari kibi cyo guha intwaro iyi imitwe iri kugirira nabi abaturage, ikiba, igakora ubwicanyi, ikanajya mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.”

Ntacyo Cardinal Ambongo aravuga kuri iri perereza cyangwa ihamagara yahawe. Inama y’Abepisikopi bo muri RDC, CENCO, na yo ntacyo iratangaza.

Cardinal Ambongo yavuze ko igisirikare cya RDC kidashoboye kurinda igihugu
Fayulu yagaragaje ko Cardinal Ambongo adakwiye kuzira ukuri Abanye-Congo benshi bemera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .