RDC: Abantu basaga 500 biciwe mu makimbirane ashingiye ku bwoko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Werurwe 2019 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye ryagaragaje ko umwaka ushize muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaye igitero kigahitana abantu 535, ku buryo gishobora gushyirwa mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Abo bantu bishwe barimo imiryango ifite abantu batwikiwe mu ngo ari bazima n’umwana w’imyaka ibiri wajugunywe mu cyobo.

Ni ubwicanyi bwaturutse ku makimbirane ashingiye ku moko, bwabaye ubwo abo mu bwoko bumwe bashakaga gushyingura umutware wabo ku butaka bw’ubundi bwoko. Gusa abakora iperereza batangaje ko ubwicanyi bwabaye hagati ya tariki 16 na 18 Ukuboza 2018, “bwari buteguye kandi bwatijwe umurindi n’abayobozi gakondo.”

Icyo gihe abo mu bwoko bwa Batende bagabye igitero ku gace gatuwe na Banunu, bikoranwa ubukana ku buryo byari bigoye ko hagira urokoka.

Abakoze iperereza banavuga ko ubu bwicanyi bushobora kubura isaha iyo ariyo yose kuko ubuyobozi bw’agace ka Yumbi mu Ntara ya Mai-Ndombe iherereye mu Burengerazuba bw’igihugu, “busa n’ubwananiwe kurinda abaturage”.

Umubare w’abapfuye ngo ushobora kuba urenga abantu 535 bavugwa muri raporoariko muri Mutarama byavugwaga ko hapfuye abantu bagera kuri 890.

Loni yahise yoherezayo itsinda ry’impuguke, zabashije kugera mu duce dutatu muri tune twagezemo icyo gitero. Hari n’imirambo bikekwa ko yajugunywe mu ruzi rwa Congo.

Mu gihe cy’icyo gitero, abaturage bamwe bambutse urwo ruzi bagerageza guhungira muri Congo Brazaville. Iperereza ryerekana ko abasaga 16 000 bavanywe mu byabo.

Mu matora ya Perezida yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, mu gace ka Yumbi yigijwe inyuma ku wa 31 Werurwe 2019, mu gihe Felix Tshisekedi yamaze kwemezwa nk’uwatsinze amatora ndetse yarahiriye izi nshingano.

Mu gace ka Yumbi hari ubwoba ko ubwicanyi bushobora kongera kubura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza