00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abantu barindwi bakomerekeye mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 09:30
Yasuwe :

Abantu nibura barindwi nibo byemejwe ko bakomerekeye mu myigaragambyo ikomeye yateguwe n’urubyiruko mu gace ka Nyamilima muri Rutshuru, yo kwamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO.

Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, yahamagajwe n’ihuriro LUCHA.

Ni imyigaragambyo yabaye nyuma y’umunsi umwe habaye indi mu mujyi wa Goma, isaba ko umutwe wa M23 wirukanwa mu mujyi wa Bunagana umaze iminsi warigaruriye.

Ubwo iyi myigaragambyo yakorwaga, Polisi ya RDC yagerageje gukora ibishoboka byose yitambika uru rubyiruko, rwashakaga kwinjira mu kigo cya MONUSCO, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

"Muri uko guhangana n’inzego z’umutekano nibwo abo bantu barindwi bari mu myigaragambyo bakomeretse", nk’uko icyo kinyamakuru cyabitangaje.

Abaturage benshi bo muri RDC bamaze iminsi bigaragambya, bavuga ko Monusco ntacyo ibamariye kuko yananiwe kubakiza imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka myinshi ibahungabanyiriza umutekano.

Ni mu gihe ubu butumwa bugizwe n’abasirikare bagera mu 14,000, buheruka kwemeza ko budafite ubushobozi bwo guhangana umutwe wa M23, haba mu bikoresho no mu mirwanire. Nyamara nibwo butumwa bunini ndetse buhenze kurusha ubundi bw’Umuryango w’abibumbye, burimo gukora kuva mu 1999.

Byatumye abaturage basaba ko uyu mutwe ugomba kubavira mu gihugu bwangu, mu gihe manda yawo yagombaga kurangira mu 2024.

Perezida Felix Tshisekedi aheruka gutangaza ko nyuma y’amatora ya perezida azaba mu Ukuboza 2023, atabona impamvu zikomeye zatuma uyu mutwe uguma muri RDC.

Abaturage muri RDC bavuga ko barambiwe MONUSCO, kuko ntacyo ibamariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .