RDC : Abantu bane bashimuswe n’abarwanyi bikekwa ko ari aba FDLR

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gashyantare 2020 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa 2 Gashyantare 2020, abantu bane bo mu gace ka Lubeshe muri Rutshuru bashimuswe n’abantu batazwi, gusa amakuru avuga ko baba ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Umwe mu bayobozi bo muri ako gace, Aimé Mukanda Mbusa, yabwiye ikinyamakuru L’INTERVIEW.CD kuri uyu wa Kane ko uwo mutwe witwaje intwaro ugomba kuba ari wo wabashimuse.

Imiryango utari iya leta muri Kivu y’Amajyaruguru ivuga ko hakomeje ibikorwa byinshi byo gushimuta abantu, ku buryo igiteye inkeke kurushaho ari uko kugeza magingo aya ababatwaye batarasaba ingurane cyangwa ngo bavuge aho bafungiwe.

Umuyobozi w’agace byabereyemo, Kambale Kaniki, yasabye ingabo za FARDC gukaza umurego mu bikorwa byo kubacungira umutekano, n’ubuyobozi bukagaragaza uruhare rwabwo kugira ngo abo baturage barekurwe.

Yagize ati “Turasaba abasirikare bacu ngo bajye gushaka abo baturage kuko ni inshingano zabo, ndetse n’umubare w’abasirikare wongerwe na hano hashyirwe ibirindiro bya gisirikare. ”

Mu myaka ishize Ingabo za FARDC zongereye imbaraga mu gukurikirana imitwe yitwaje intwari ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, irimo na FDLR.

Magingo aya imitwe myinshi yamaze gusenywa, abarwanyi bafashwe boherezwa mu bihugu byabo birimo n’u Rwanda.

Ubuyobozi bw'aka gace bwasabye igisirikare kurushaho kubacungira umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .