RDC: Abantu bane baguye mu mpanuka yabereye mu kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Mutarama 2021 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Nibura abagore babiri n’abana babiri nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu mu gace ko mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Impanuka y’ubwato bivugwa ko bwari butwaye abantu babarirwa mu ijana bivugwa ko bwarohamye nyuma y’umuhengeri watewe n’umuyaga.

Kugeza ubu abazwi baguye muri iyi mpanuka ni bane mu gihe abagera kuri 46 bamaze kuvanwamo mu gihe hari abandi babiri batari baboneka.

Umuvugizi wa Guverinoma muri ako gace, Claude Basila niwe wemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na Reuters.

Yakomeje avuga ko ubu bwato bwerekezaga mu Mujyi wa Goma bwarohamye mu ijoro ryo ku wa Kabiri.

Mubatiza Mukanirwa warokotse iyi mpanuka yavuze ko umugore we n’abana be barohamyemo.

Daniel Mutukura nawe warokotse iyi mpanuka yagize ati “Umuhengeri waje urabukubita [ubwato], ubwo hakurikiyeho umuborogo gusa.”

Abandi barokotse ubu bwato bavuze ko bwari butwaye nibura abagenzi babarirwa hagati y’abagera ku ijana na 250.

Si ubwa mbere muri iki Kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo habereye impanuka y’ubwato burimo abantu benshi cyane ko muri Mata 2019, nabwo habereye impanuka nk’iyi yari irimo abagerenga 100, bahise baburirwa irengero imirambo yabo ikagenda iboneka nyuma.

Ikiyaga cya Kivu ku ruhande rwa RDC harohamye abantu barenga 100 bari bari mu bwato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .