RDC: Abantu bagera kuri 290 bishwe n’imitwe yitwaje intwaro mu mezi abiri mu Ntara ya Ituri

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Imiryango itegamiye kuri Leta mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko mu mezi abiri ashize abantu 286 bishwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwitwa CODECO na Force patriotique et intégrationniste au Congo (FPIC).

Muri raporo iyo miryango yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, yasabye Leta kwihutisha gahunda yo kwambura intwaro imitwe y’inyeshyamba iboneka muri ako gace mu rwego rwo kwirinda ubundi bwicanyi.

Hagaragajwe ko guhera mu mpera za Kamena uyu mwaka, uretse abaturage basaga 280 bishwe hari n’abandi 36 bakomeretse bikabije, abagore barindwi bafashwe ku ngufu n’abantu 97 bashimuswe. Hari kandi inzu 30 zatwitswe ndetse n’inka 460 zibwe n’izo nyeshyamba.

Umuhuzabikorwa w’imiryango itegamiye kuri Leta muri iyo ntara, Marie Noëlla Nyaloka yavuze ko abantu basaga miliyoni eshanu bakuwe mu byabo kandi abenshi biganjemo abana, babayeho mu buzima bubi.

Iyo miryango n’ubuyobozi muri ako gace, basabye Leta ya RDC kongera ingufu mu bikorwa byo kugarura amahoro muri ako gace dore ko kamaze imyaka isaga itatu kibasiwe n’ubugizi bwa nabi buturuka ku mitwe yitwaje intwaro.

Inzu zisaga 30 zatwitswe n'imitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Ituri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .